Tariki 8-9 Werurwe 2019, muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hateganyijwe kuzabera, iserukiramuco rya “Nyungwe Festival”, ririmo isiganwa ku maguru rya “Nyungwe Marathon”, igiye kuba ku nshuro yayo ya 8, rikaba ritegerejwe kuzitabirwa n’abantu bagera kuri 700.
Iyi Nyungwe Festival, ari nayo yateguwe na Nyungwe Marathon ku bufatanye na Ivomo Ltd. Muri aba bantu bagera kuri 700, bazitabira iri siganwa barimo 500 b’abanyamahanga na 200 basanzwe baturiye aka gace ka Pariki, bazasiganwa mu byiciro bigera kuri 4 bitandukanye.
Mu byiciro 4 bizakinwa muri iri siganwa birimo; kwiruka marato yuzuye, hakaba hareshya n’ibilometero 55 (55km), ahareshya n’ibilometero 25 (25km), ahareshya n’ibilometero 12 “The Half Half”, ndetse n’ahareshya n’ibilometero 110, (110km), byiswe “The Double Double”.
Aganira n’Imvaho Nshya, Umuyobozi Mukuru wa Ivomo Ltd, Karangwa Anaclet, uri mu bategura iki gikorwa, yatangaje kwiyandikisha ku bazitabira iri siganwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwa Nyungwe Marathon.
Avuga ko muri iri siganwa, abazaba baryitabiriye bose, bazasoreza ahantu hamwe, bityo bikazaba ari umwanya mwiza wo kumurika ibikorwa bitandukanye bishobora kubyarira inyungu umuturage uturiye iyi Pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Ati “Aho bazasoreza, hazaba harimo aho kumurika ibintu bijyanye n’ubukerarugendo, handcraft, ubuki, imishinga yo kurengera ibidukikije ariko byose hagamijwe ibyaba byagirira inyungu abaturage, kugira ngo arusheho gukomeza kugira uruhare kukibungabunga.”
Akomeza avuga ko iri siganwa rya Nyungwe Marathon, rizanafasha mu gukangurira abaturage kubungabunga ndetse no kurushaho kumenyekanisha Pariki ya Nyungwe n’ibikorwa by’ubucuruzi, bituma habaho kubungabunga iri shyamba rya Nyungwe.
Ati “Ariko kandi Pariki ya Nyungwe tuyamamaze mu rwego rw’ubukerarugendo ariko ubwo bukerarugendo bushingiye ku muco n’abaturage kandi bufitiye inyungu abaturage.”
Abazitabira iri siganwa ku maguru bazahaguruka Gisakura berekeze Kitabi banyuze mu muhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe, aho bazahiruka inshuro ebyiri. Ni mu gihe imurikagurisha ryo rizaba riri kubera ku nkengero za Nyungwe zombi.